Ngoma: Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwagize impinduka zifatika mu miryango

Mu karere ka Ngoma, ubukangurambaga bwamaze icyumweru bwibanda ku kurwanya ibiyobyabwenge bwagize ingaruka nziza ku rubyiruko n’imiryango, bamwe bakaba barabisezeye burundu.

Tariki ya 6 Kanama 2025, mu murenge wa Jarama, hasojwe ubukangurambaga bw’iminsi irindwi bwateguwe ku bufatanye bwa Ubumwe bw’Amatorero y’Abatisita mu Rwanda (UEBR) n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma. Iyi gahunda yibanze ku kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu miryango, igamije guhindura imyumvire no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Madamu Niyonagira Nathalie, yagaragaje ko ibiyobyabwenge bikomeje kwangiza umuryango nyarwanda, asaba ababicuruza n’ababikoresha kubihagarika kuko amategeko abahana akarishye. Yagize ati:“Ni ikibazo kiduhangayikishije cyane, cyane mu rubyiruko. Dusaba abaturage kudaha icyuho ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku muryango.”
Rev. Murwanashyaka Thomas, umuvugizi wa UEBR, yavuze ko ibikorwa byabo byibanze mu ngo zifite imibanire itari myiza, bikomoka ku biyobyabwenge. Yagize ati:“Tuba tubungabunga ubuzima bw’abana barererwa mu miryango irimo ibiyobyabwenge, kuko bibagiraho ingaruka zikomeye.”

Uwambajimana Anne Marie, utuye mu mudugudu wa Kajevuba, yavuze ko ubukangurambaga bwagize impinduka zikomeye mu muryango we. Ati:“Umugabo wanjye yari umusinzi n’umusambanyi, ariko ubu twese twakijijwe, nta businzi burangwa iwacu.”

Serwenda Eric, wo mu mudugudu wa Nyarurembo, yashimye uruhare rwa UEBR mu guhindura imyumvire y’urubyiruko. Ati:“Twafashe ingamba zo kwirinda ibiyobyabwenge, no kurinda n’abazadukomokaho.” Abaturage batatu borojwe inka,Hatanzwe ingurube 20, Ababyeyi 14 bahawe impamyabushobozi mu mwuga wo kudoda,Abanyeshuri 262 bahawe ibikoresho by’ishuri

Meya Niyonagira yasabye abahawe amatungo n’ibikoresho gukoresha ibyo bahawe nk’ishoramari ribakura mu bukene, anabasaba kuzaba abafatanyabikorwa mu mwaka utaha binyuze muri gahunda yo kwitura.

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Ngoma bwerekanye ko guhindura imyumvire bishoboka, kandi ko ubufatanye hagati y’ubuyobozi, amatorero, n’abaturage bushobora gutanga impinduka zifatika. Ni urugero rwiza rwo kwigira ku muryango nyarwanda, mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge no guteza imbere imibereho myiza.

 cc: realrwanda


Post a Comment

0 Comments